Kw’itariki ya 25 Gicurasi, umuyobozi wa CNLG, Dr Jean-Damascène BIZIMANA, yasohoye inyandiko yise “Abahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu rugamba rwo kubeshya ko bacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi no guhimba indi jenoside itarabayeho”.
Muri iyo nyandiko, Dr Jean-Damascène BIZIMANA yagarutse cyane ku kiganiro urubyiruko ruba mu mahanga rwakoresheje ku mbuga nkoranyambaga, aho rwifuzaga kwibuka, rutitaye ku moko, inzirakarengane zose zahitanywe n’amahano yagwiririye u Rwanda mu myaka ya za 90.
Icyo kiganiro, cyiswe “RIBARA UWARIRAYE”, cyaranzwe n’ubuhamya bw’abacitse kw’icumu baturuka mu moko atandukanye, harimo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, jenoside yakorewe Abahutu, ibyaha ndengakamere bikorwa mu gihe cy’intambara n’ubwicanyi bushingiye ku mpamvu za politiki.
Icyo kiganiro cyamaze amasaha atatu n’igice. Uwashaka kongera kugikurikira, yagisanga aha hakurikira: https://www.youtube.com/watch?v=ZAASl6mTwL
Mu nyandiko ye yo kunenga icyo kiganiro, Dr Jean-Damascène BIZIMANA yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abacitse kw’icumu rya FPR-INKOTANYI.
Yanditse avuga ko “NTA JENOSIDE YIGEZE IKORERWA ABAHUTU MU MATEKA Y’U RWANDA”.
Turifuza natwe kugaruka ku byo Dr Jean-Damscène BIZIMANA yasobanuye kuri jenoside yakorewe Abahutu, kuko hari byinshi yanditse biteye kwibaza.
Icya mbere ni uko Dr Jean-Damascène yabanje kwibutsa ko mu mategeko mpuzamahanga, “jenoside ari icyaha gitegurwa”. Nyamara, ibi ntaho byanditse na busa mu mategeko mpuzamahanga, nk’uko buri wese ashobora kubyisomera kuri site ya OHCHR (1).
Icyaha cya Jenoside cyirangwa n’ibintu bibiri:
- Kwibasira abantu ubaziza ubwene gihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa idini ryabo
- Kuba ugamije kubarimbura bose cyangwa kugabanya umubare wabo
- Abahoze mw’iperereza ry’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, batanze amaraporo avuga ukuntu abasirikare ba FPR-INKOTANYI bicaga abahutu mu buryo bwa jenoside. Hari muri 1997.
- Umucamanza w’umwespanyoli witwa Fernando ANDREU MERELLES, yagerageje kubisubiza abishyikiriza ubutabera mpuzamahanga, aho yasohoye impapuro zo guta muri yombi abacyekwagaho gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abahutu. Hari muri 2008.
- Impuguke za LONI zikurikira ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu zakoze raporo ikomeye cyane ku bwicanyi bwakorewe impunzi z’Abahutu muri Congo hagati y’imyaka ya 1993 na 2003, ariyo Mapping Report yasohotse muri 2010
- Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR-INKOTANYI, Théogène RUDASINGWA, yaje kwemeza ko “urwego rwa gisirikari rw’ubutasi (Directorate of Military Intelligence, DMI) umutwe wa FPR” rwakoraga jenoside ku bahutu mu gihe yari ari muri biro politiki ya FPR-INKOTANYI. Na n’ubu aracyabyemeza. Hari muri 2016.
- Umushakashatsi w’umunya canada witwa Judi Rever yagerageje na we gusubiza ibyo bibazo mu gitabo yanditse cyitwa « In Praise of Blood, the crimes of Rwandan Patriotic Front”, hari muri 2018.
- No kugeza magingo aya, buri munsi haboneka abarokotse ubwicanyi bwakorewe Abahutu bagatanga ubuhamya bwerekeza ku bikorwa bya jenoside kandi bukaza bwuzuza ubuhamya bw’abahoze mu gisirikare cya FPR-INKOTANYI. Ubwa nyuma byabaye hari kuya 1 gicurasi w’uyu mwaka, mu gitaramo cyiswe “MPORE 2020”
- Hishwe inzirakarengane Abahutu zingahe? Ahagana he? Ryari?
- Ese impfumbyi n’abapfakazi babaye abande? FPR-INKOTANYI yabageneye iki?
- Ese abo basirikare bahanishijwe urwo gupfa, imiryango yabo yarabimenye?
- Ese abo Bahutu baziraga ubusa bahambwe hehe? Bibukirwa hehe?
- babaziza kuba Abahutu, kandi batarobanuye abagabo, abagore, abana, abasaza n’abakecuru,
- bagamije kubarimbura bose cyangwa kugabanya umubare wabo,